Uko watangira gukoresha STC-1000? Ni igikoresho kifashishwa mukumenya no kugenzura ubushyuhe ahantu runaka. Ikigikoresho gikoreshwa ahantu henshi hatandukanye, urugero: muri Frigo, Ituragiro ry’imishwi y’inkoko bakunze kwita mundimi zamahanga “Incubator” Irerero ry’amafi matoya abamumazu yabantu, inzu bahingamo(green house) nahandi henshi hatandukanye. Bakifashisha bashaka kumenya ubushuye buba buri aho hantu hamwe no kubafasha kubugenzura cyangwa gutuma ahantu hagumana ubushyuhe runaka budahindagurika.

Aya mafoto arerekana hahandi nababwiye ikunda gukoreshwa: Frigo, Incubator, Ubuhinzi bwo mu nzu(green house, irereo ryamafi matoya.

Birumvikana ko ifite umumaro mwinshi yakoreshwamo kandi ikaba yagufasha kwiteza imbere.

Hambere aha washoboraga guhura n’umunyarwanda, kandi harakira nabenshi bataziko imishwi y’inkoko ishobora guturangwa hatabayeho kurarirwa n’inkoko ibi dusanzwe tuzi byo mucyari cyazo. Akaba rwose yaguhindura umusazi ko ibintu uvuga bimeze nkinzozi urikurota. Ariko muby’ukuri, Ibi ni ukuri rwose, kandi bimaze gutunga abantu benshi bibaha inoti zishyushye. Ese waruziko wifashishije ububuryo mu minsi 21 gusa ushobora guturagishisha inkoko zirenga 2,000 zose icyarimwe?

Ngaho nawe tekereza: Ese byagusaba inkoko zingahe ngo uvukishe imishwi ingano gutyo? Wasubiza hasi ahagenewe gutanga ibitekerezo.

Wifashishije ubu buhanga rero, ushobora kwiteza imbere muburyo butandukanye. Ngaha aho iterambere rigeze mukorohereza abantu akazi kandi rigatanga umusaruro. Nawe aho utuye ibunaka waba umukungu rwose, ukaba ariwowe ubarizwaho inkoko zose.

Mureke dukore imibare mikeya kugirango nkerekeko ibi bishoboka kandi nawe wabigeraho, nubwo kugira icyicyuma kituragiro bisa nkibihenze ariko nibimwe mubintu abantu benshi bari gukuramo agafaranga kandi bitabagoye, kuberako babivanga nakandi kazi bari basanzwe bafite.

Kubatazi imibare mwihangane: Reka tuvugeko uguze icyuma(Incubator) ituraga imishwi 500 n’ubwo iyi iba arintoya cyane, ariko niyo idahenze cyane ugeranyije nizaturaga imishwi 2,000. Ubusanzwe kwisoko ryinaha, imumushwi umwe ugura hagati 1,100-1,200 y’amafaranga y’urwanda. Ubwo n’uturagisha imishwi 500 mu minsi 21 ukabasha kuyigurisha neza, uzaba ufite amafara: 500X1,100=550,000RWF ngaya amafaranga wakuramo kunshuro yambere. Kunshuro yambere ushobora gusa naho ntacyo wungutse. Kuberako ushobora gusanga amafaranga wayitanzeho bisa nkibingana rwose.

Ariko dore aho inyungu ibonekera rero sasa, Twibukeko, ikicyuma ushobora gukuramo amagi uhita usubizamo andi. Uko ugenda ubikora kenshi uza gusanga icyo woe usabwa kurangura ari amagi gusa, ubundi ibindi bigakorwa nicyo cyuma wiguriye. Aho rero niho utangira kungukira.

Wakwibaza nonese kubera iki turi kwiga uko bakoreshwa kano kuma gakoreshwa muri ibyo byuma(Incubator)? Mu byukuri aka kuma nikamwe mudukenewe cyane, mbese ni ingenzi muri icyo cy’uma. Gashobora gupfa bikaba ngobwako ugasimbuza, ushobora kuba uri kwiga uko baterateranya incubator. Ukaba utazi ukobagakoresha.

Reka noneho twige uko bagakoresha nibikaranga muri rusange. Cyaneko hari n’utundi twinshi dukora kimwe tukaba tuzagenda tutubasobanurira arinako tubigisha uko dukora. Muri ururugendo unjye usura urubuga rwacu, utazacikanwa. Tuzasura abantu bafite amaturagiro, abazikora maze natwe twiyungure ubumenyi.

STC-1000 Temperature controller ifite sensor iba irihanze yifashishwa gupima ubushyuhe. Ibindi byose biba birimo imbere nkuko ubibona kuri iyi foto.

Iyo temperature sensor idacometse neza kaba kari gutanga urusaku, ikanerekana inyuguti ya EE muri screen yayo, isobanura Error mucyongereza. Iyo umaze kuyicomekaho neza muri creen yako hahita hatangira kwerekana imibare ya temperature iba iri aho hantu kari hanyuma na rwarusaku rugahagarara.

Aho STC-1000 ishobora gukoreshwa:

  1. Mukubaka Ituragiro ry’imishwi y’inkoko, bakunze kwita Incubator: Ni nziza cyane kuberako itanga temperature nziza kandi yanyayo y’ukuri ikanagufasha kugenzura ubushyuhe,
  2. Kubikoresho byo murugo, urugero nka Frigo(fridge), Ibyumba n’ibindi:  igatuma haba ubushyuhe buringaniye kandi bwanyabwo butuma uba ahantu hatuma ubuzima bwawe bukomeza kumererwa neza.
  3. Irerero ry’amafi yo munzu Acquariums: ishobora gutuma amafi aba arerewemo akomeza kuba ahantu hari ubushyuhe bwiza kandi butuma akomeza kumererwa neza, cyaneko sensor yako ishobora kunjya mumazi,
  4. Greenhouse, izinzu bahingamo: iyi temperature controller iba ishobora gukoramo neza igatuma ibihingwa biba ahantu hari ubushyuhe bwiza bwabugenewe.
  5. Refrigeration cg ububiko bwobiribwa, n’ahandi henshi.

Iyi control igiramo relay ikupa ikanakupura bitewe n’ubushyuhe uba wasetinzemo izanjya ikupuriraho cyangwa ikupa igikoresho ushobora kuba wacometseho gishobora kongera ubushyuhe ahantu iba irigukorera.

Nanone nkuko twabivuze haruguru, igira na screen hamwe na button 4 wifashisha mukuyatsa, kuyizimya hamwe nokuyiha amabwiriza izanjya ikoreraho.

Ikitonderwa: STC-1000 zikorera kumuriro itandukanye, hari iza 12V, 24V hakabo niza 220VAC biba byiza kubanza kumenya umuriro ikoreraho utaba wavaho uyangiza.

Uburyo bayishyiraho ibikoresho cyangwa bayicomekaho ibindi bintu ishobora kuba yakorera controll, urugero itara ritanga ubushyuhe, fane/vandrateur cyangwa ibindi.

Twahisemo gukoresha ikoresha umuriro uyu wa 220V ukoreshwa ahantu hatundukanye, kuberako ariyo itadusaba kubanza guhindura umuriro. Izindi zisabako ubanza ugahindura umuriro ukawukuria kuri 220V ukawushyira kuri 12V,24V kandi ibi bisaba kongeraho amafaranga.

  1. Igira aho bashyira insinga za sensor yayo,
  2. Ikagira ahobashyira insinga zamashanyarazi uyu dukresha munzu usanzwe.
  3. Ahandi hanjya icyuma gitanga ubukonje cg fane ishobora gutanga ubukonje
  4. Ahandi hanjya icyuma gitanga ubushyuhe; heater cg itara ritanga ubushyuhe

Ikitonderwa: uba ugomba gucomeka insinga zawe neza witonze kugirango zidacomoka muburyo bworoshye, bikaba byatuma hagira izikoranaho kandi zirimo umuriro.

Nigute wagakorera setting cyangwa wagashyiramo amabwiriza kagenderaho?

Nkuko nabivuze iba ifite button 4 zikora ibintu bitandukanye;

Button ya 1 iba ariyo kugacana cg kukazimya

Button ya 2 iba yanditseho S bisobanuye Setting, iyi niyo yifashishwa mukugashyiramo amabwiriza atandukanye

Button ya 3 hamwe niya 4 zisigaye ziba zishyushanyijeho utumenyetse akarekana kuzamura(UP) hamwe nakerekana kumanura(Down), izi zikoreshwa muguhindura imibare cyangwa guhindura setting imwe unjya kuyindi setting kugirango nayo uyishyiremo ibyo izanjya ikurikiza, Turaza kubireba mukanya kugirango tubisobanukirwe neza.

Noneho mureke turebe uko bagashyiramo setting zibanze kugirango gakore neza.

Ese uriteguye?

Dore ibyo usabwa kuba ufite:

  1. Umugozi ugufasha gucomeka kumuriro niba iyo ufite ikoresha umuriro wa 220V uyu dukoresha munzu, ariko niba ufite ikoresha umuriro wa 12V cg 24V ubwo urakenera adpter ivana kuri 220V igashyira kuri izo voltage iyawe ikoresha. Dore aho wazigura bikoroheye, Bakora delivery bikakugeraho byoroshye. Wikwigora batume babikugezeho, barizewe akandi bakora kinyamwuga.
  2. Kuba ufite STC 1000 temperature controller.
  3. Kuba ufite itara rishyushya cyangwa ikindi icyo aricyo cyose gitanga ubushyuhe.
  4. Byaba byiza uramutse ufite n’igitanga ubukonje(Fan) niba witeguye guhira utangira kubaka incubator

Ubu ubwo umaze kubona ibyibanze bikenewe reka dutangire:

Kanda button yo kukatsa iriyo aka kamenyetso:

Nyuma yo kukatsa, igikoresho kiba kiri muri mode ya ‘settings’ za ruganda niba ari gishya, cyangwa kigakoresha settings z’umukoresha wa nyuma niba cyarakozweho mbere n’undi muntu.

Iyi temperature controller ni Nziza kuberako gashobora gukorera muri temperature kuva munsi ya zero kugeza kuri 99°(-50°C to +99°C)

Reka noneho tureba ibikagize muri setting zako

Iba ifitemo setting 4 ushobora gukora zose ziba zifite uko zitandukanye zitwa kuva kuri F1, F2, F3, F4. Izi F zose ni code zako zikoreshwa mukugaha amabwiriza, urugero igihe temperature igeze kukigero runaka ijye ihita ikupa icyuma gitanga ubushyuhe cyangwa ishyireho igitanga ubukonje.

Urugero niba ubushyuhe bugeze kuri 37.6C unjye ikupa icyuma gitanga ubushyuhe, ni bumanuka bukagera kuri 34.6C munsi yaho injye ihita yongera gacane icyo cyuma gishyiramo ubushyuhe. Akenshi urugero nk’ahantu bakora amaturagiro y’inkonko cg incubator, hari temperature baba bashakako ihoramo idahindagurika kugirango bitazateza ikibazo mugihe cyo kuvukisha imishwi. Ubwo rero iyi temperature iba ikeneweko itanjyakure yikenewe,  niyo mpamvu biba bisabako ihama hamwe.

Kugirango ubone izo F navugaga Kanda kuri button yanditseho Sugumisheho amasagonda 2 kugeza ubonye muri table handitsemo F1, uba ushobora gukanda kuri twatubuto tundinababwiye ukaba wabona nizindi  F zisigaye ni ukuvuga F2, F3, F4.

Nonese izo F zitandukanye guta kandi zikoreshwa gute?

F1: Ikoreshwa mukugena temperature imwe ihoraho, ushobora guhitamo ugendeye kuri za temperature nababwiye gakoreramo hejuru.

F2: Yitwa Hystresis cyangwa difference; uba ishobora kuyikorera setting uhisemo hagati yo kuva kuri 0.3C kugeza kuri 10.0C. Iyi defference ni ikinyuranyo cya temerature cyo munsi ya temperature tuba twahisemo haruguru, kugirango STC1000 yacu ibe ya kongera gusubizaho icyuma gitanga ubushyuhe.

Dufate urugero kugirango ubyumve neza: Tuvugeko ushaka ko muri incubator yawe hazanjya hahoramo ubushyuhe bwa 37.6C. budahindagurika. Urumvako temperature nigabanukaho 0.1C STC100 izanjya ihita ishyiraho icyuma ako kanya gishyiramo ubushyuhe. Ibi bishobora gutuma icyo cyuma cyangirika vuba kuberako kitabasha kwihanganira iryohindagurika ryihuse muburyo buhoraho. Ishobora kwihanganira igihe gitoya, ariko mukanya igapfa. Urundi rugero. Itara ryo munzu, ese waricana urizimya burikanya ntirishye? Ni nako byagenda kuri iyo heater cyangwa ikindi gikoresho waba washyizeho. Kuberako muri incubator cyangwa ahandi hantu washaka kugakoresha haba hari ubushyuhe bwiza bwabugenewe ariko hakaba hari range cyangwa ingano runaka yubushyuhe ishobora kwihanganirwa: Urugero muri incubator hashobora kuba haba hakenewe ubushyuhe bwa 37.6C hariko buramutse bumatseho temperature 3C ntakintu byakwandiza kumagi. Iyi F2 iguha uburyo bwo kugena temperature iri ishobora kwihanganirwa tuvuye kuri temperature nyamukuru iba ari ingenzi.

Niba uhisemo ko F2 iba iri kuri 3C ubwo nihashyuha tukageza kuri 37.6C twashyize muri F1 izakuraho/izazimya icyuma gitanga ubushyuhe, kuberako icyo cyuma kizaba cyazimye, muri incubator. Ubushyuhe buzatangira kugabanuka. Ariko nibugabanuka bukaba 37.1 ntabwo izahita itanga itegeko ako kanya ryo gushyiraho ubushyuhe. Kuberako iyo temperature iri muzishobora kwihanganirwa. None uzashyiraho/gicana icyuma bigeze kuri temperature yakangahe? Ubwo ni ugufata 37.7C ugakuramo ya 3C ukabonako tuzaba tugeze kuri temperature ya 34.6C. Muri incubator yacu nihagera kuri iyi temperature nibwo hazatangira gutekerezwa uko twashyirho icyuma gutanga ubushyuhe. Ibi nabwo ntabwo kizahita kigaho ako kanya. Turabona impamvu mukanya.

Dukomeze kuri F3:

F3 ni yifashishwa mugushyiramo delay time, cyangwa igihe runaka STC1000 izanjya imara itegereje kugirango ikupure ikintu runaka washyizeho gitanga ubushyuhe.

Uba ushobora kugihitamo hagati yu’umunota 1 kugeze ku munota 10. Ikigihe kiba ari kiza nkuko nigeze kubivuga haruguru kidufasha kuba twarinda ibikoresho byacu gupfa cyane cyane ibyo twifashisha dukuramo cg twongera ubukonje muri incubator yacu.

F4 ni temperature calibration(Offset), iyi idufasha gushyira kugihe temperature yacu iba iri kugaragara, mugihe tubonyeko itari kwerekana temperature zanyazo. Ushobora kuba usanzwe ufite akandi ubundi buryo wifashishaga mugupima ubushyuhe, kandi uziko bukora neza, noneho ukabona STC-1000 ntigitanga ibipimo byanyabyo. Aha rero F4 idufasha kubihuza nibipimo byanyabyo, hanyuma STC100 yawe igatangira gutanga ibipimo byiza kandi byizewe.
Urugero: Tuvugeko ubonyeko irekwerekanako ahantu hari temperature ya 25.1C kandi wareba kuyindi ufite wizeye ukabona irerekana 26.3C. aha icyo ukora F4 iyishyiramo +1.2 niba ubwo irihejuru ho 1.2C ubwo F4 yawe urayiha -1.2 bizatuma noneho ibipimo itanga binjyanirana nibipimo byukuri.  Iyo rero usanze birutanwaho hejuru 10, ugura indi sensor ukayisimbuza cyangwa ukagura STC-1000 shyashya. Kuberako iyo iba yaramaze kwangirika.

Uba ugomba kumenya niba STC100 yawe itanga ibipimo byizewe, ugahora ubigenzura niba byaba bigihuje n’ukuri kenshi. Kuberako mugihe idatanga ibipimo byizewe bishobora guteza ikibazo gikomeye muri incubator yawe, frigo, irerero ry’amafi, cg nahandi ushobora kuyikoresha kubera ibipimo bipfuye cyangwa bibeshya.

Kuri buri mubare iyo umaze kuwushyira ahanyawo uhita ukanda ya button yanditseho S kugirango ubike ibyo umaze gukora. Ukongera ugatangira ukanjya gukorera nindi F.

Kubantu benshi twavuganye nabo bahano mu Rwanda bemejeko setting zanyazo ushyiramo kugirango ituragiro ryawe rigende neza ari ibi bikurikira, birumvikanako bigomba guhinduka bitewe naho ugiye kuyikoresha. Twahisemo gukoresha ibyo ku ituragiro ry’inkoko kuberako ariho abantu benshi bakunze kuyikoresha, ariko ntabwo ariho honyine ikoreshwa.

Setting Ushobora gukoresha muri STC-1000:

F1:37.6 F2:3 F3:1 F4:00

Iyo umaze gutunganya STC-1000 ikiba gisigaye ni ukuyishyira aho ikoreshwa ukanayicomekaho ibigomba kujyaho. Ukayishyira aho uyirinda ivumbi rikabije.


Mwakoze cyane! Niba hari icyo twibagiwe kuvuga cg hakaba hari igitekerezo kinyunganizi, cg hakaba hari icyo twasobanuye muburyo ubonako ataribwo watanga igitekerezo cyawe hasi aha.

6 Comments

  1. Ibyo muvuze nibyo pee nanjye Niko kazi nkora ko gukora imashini zirarira amagi yibiguruka (incubator) akenshi ndazifashisha zikora neza cyane peee 🙏

    ukeneye ko nawe tugukorera imashini irarira amagi 🥚🥚 watwandikira or call 🤙 turayikugezaho aho waba utuyehe hose🤗🙏🙏

    Duhamagare tugukorere incubator automatic full witeze imbera

  2. Aya masomo nari nyakeneye cyane.
    Njye n’ubundi incubator narayikoze Kandi iyi controller nayiguze kuri nyereka tech.
    Ibi rwose birakora njye ndi umugabo wo kubihamya.

    HAVUGIMANA Frodouard
  3. Ibyuvuze nikokuri

    Manzi swaleh
  4. Ibyuvuze nikokuri iyi STC-1000 ikoraneza

    Manzi swaleh
  5. Amasomo meza cyane!!!!! Gusa igitekerezo muzajye muduha tips kubijyanye nibikoresho bya incubator kuko biba aribyiza kubimenya kumuntu uri muriyo career cg ushaka kuyijyamo!! kdi courage guys imana ibahe amahirwe mukazi ndetse namafaranga 🙏

    1. Elyse Urakoze cyane rwose! Tuzakomeza rwose! Twiyemejo ko dufatanya murugendo rwoguhanga udushya mu ibyikoranabuhanga. Kandi namwe mukomerezaho.

      nyerekatech

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *