Ifoto: Uko agatanda gashyirwamo amagi kaba gateye (Aka ni agatanda k’amagi 48)

Akamaro ko gukoresha agatanda bashyiramo amagi:

  • Gatuma amagi akomeza kuguma mu mwanya wayo.
  • Gatuma ubushyuhe n’umwuka bigera ahantu hose kandi neza.
  • Gahindukiza amagi mu gihe kari mu ituragiro ryikoresha.
  • Gatuma icyuma gituraga gishobora kujyamo amagi menshi kuko aba ari apanzemo neza kandi kuri gahunda.

Ibyiza byo gukoresha agatanda bashyiramo amagi:

Agatanda bashyiramo amagi ni igisubizo kizewe kugira ngo amagi ashobore guturagwa neza. Gafite igice cy’ingenzi gituma kabasha kwihindukiza ubwako, ibyo bikaba bituma amagi agerwaho n’ubushyuhe buhagije. Uburyo bwo kwihindukiza bukorwa neza ku buryo bidasaba ko hagira umuntu uza guhindura amagi kandi ibyo bituma imishwi ikura neza mu buryo bumwe (bungana) igihe ikiri mu magi yayo. Agatanda bashyiramo amagi gakoze neza ku buryo ushobora kugashyiramo amagi y’ubwoko butandukanye, yaba ay’inkoko, imbata,… Gakoze ku buryo kugateranya no kugakoresha byoroshye.

Imiterere y’agatanda k’amagi 48:

  • Kaba gafite imyanya ishyirwamo buri gi ukwaryo kandi rikaguma mu mwanya waryo neza.
  • Gakoze muri purasitike (Plastic), kandi kagiye gafite umwanya utuma umwuka utambuka neza.
  • Udutanda bashyiramo amagi dushobora guhindukizwa kugira ngo amagi adakomeza kuguma ahantu hamwe (umuntu ashobora kugahindukiza cyangwa se kakihindukiza ubwako mu gihe kikoresha kabifashijwemo na moteri).
  • Kaba gateye ku buryo kajya mu ituragiro mu buryo bworoshye kandi karakomeye ku buryo igipimo cy’ubushyuhe n’ubuhehere byo mu ituragiro imbere bitakangiza.

Ibice by’ingenzi bigize agatanda bashyiramo amagi n’akamaro ka buri gice:

Ifoto: Ibice by’ingenzi bigize agatanda baterekaho amagi

Agatanda bashyiramo amagi kagizwe n’ibice bitandukanye, byose bikaba byaragenewe gutuma gakora neza iyo biteranijwe neza. Ibyo bice by’ingenzi ni ibi bikurikira (Icyitonderwa: Kubera ko bimwe mu bice byako bidafite amagambo mu rurimi rw’ikinyarwanda, hari aho tuza gukoresha amazina ari mu rurimi rw’amahanga):  

1. Aho bashyira amagi (egg holder):

Aho bashyira amagi hagizwe n’ibice bifukuye, kandi buri gi riba riri ukwaryo. Ahantu hose hafukuye hashyirwa amagi ni 48, kuko agatanda ubwako gafite ubushobozi kwo kujyamo amagi 48. Imyanya ifukuye ijyamo amagi iba iri ku murongo, ibyo bigatuma amagi aba atondetse neza kuri gahunda.

2. Kadere (cadre) y’agatanda k’amagi:

Igizwe n’ibice bine, bibiri bibiri bisa. Iyo biteranijwe biba bikoze ishusho ya kare cyangwa urukiramende ku buryo biba bizengurutse igice baterekaho amagi. Iba ikoze muri purasitike (Plastic), icyakora hari n’izindi ziba zikoze mu cyuma. Yaba ikoze muri purasitike cyangwa ikoze mu cyuma, byose biba biteye ku buryo byishyirwa mu ituragiro mu buryo bworoshye.

3. Amavisi n’amaburo (Bolts and screws)

Amavisi n’amaburo bikoreshwa mu guteranya kadere (Cadre) iba izengurutse agatanda bashyiramo amagi. Amaburo nanone akoreshwa mu gufunga moteri ku ikadere.

4. Umwanya moteri yinjiramo (Motor slot)

Ni igice cy’ingezi kuko kiba gifite umwanya aho binjiza igice kikaraga cya moteri.

5. Moteri

Moteri iba gifashe ku gatanda bashyiramo amagi. Ni yo ituma agatanda bashyiramo amagi gashobora kwihindukiza bidasabye ko umuntu aba ari we uyahindura. Iyo moteri yikaraze, bituma n’ako gatanda kihindukiza maze amagi ntakomeze kuguma mu mwanya umwe. Ibyo bikorwa mu buryo bugenda bwisubiramo nyuma y’gihe runaka kidahindagurika. Iyi moteri ikoresha umuriro wo mu bwoko bwa AC (Alternating Current).

6. Igice gifataho moteri (Motor mount)

Igice bafungaho moteri kiba gikoze mu cyuma. Moteri ifataho bakoresheje amaburo abiri kugira ngo ibe ifunzeho neza kandi itanyeganyega.

7. Agace gafatanya moteri n’umwanya winjiramo moteri (coupler)

Aka gace gafatanya moteri n’umwanya yinjiramo. Ibyo bituma umwanya ujyamo amagi ushobora kwihindukiza bitewe n’imbaraga ziva kuri moteri. Ibi birikoresha bitewe n’uko moteri igenda ibona umuriro.

Uko bateranya agatanda bashyiramo amagi

Reba video ikurikira kugira ngo umenye uko bateranya agatanda bashyiraho amagi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *