“A helping hand magnifier” ni igikoresho gifasha abatekinisiye. Gifite igice twagereranya n’amaboko abiri aho ushyira ikintu uri gukora, ibyo bigatuma ubona neza uko ukora (repair) icyo kintu bidasabye ko hagira umuntu ukigufasha.

Mu mvugo yoroshye kumva, twagereranya iki gikoresho n’amaboko abiri y’umuntu ugufashije ikintu uri gukora noneho bigatuma umutekinisiye ashobora gukora ibintu neza kuko bidasaba ko abanza gutereka hasi icyo ari gukora cyangwa gukenera umuntu ukimufatira. Iki gikoresho kinafasha umutekinisiye kubona neza ibintu bifite ingano nto cyane kuko gifite ikirahure gituma ukireberamo abona ibintu bito byahindutse binini bigaragara neza (magnifier).

Ifoto: Uko igikoresho cyitwa “helping hand magnifier” giteye

Aho iki gikoresho gikoreshwa:

Iki gikoresho cyagenewe gukoreshwa ahantu hatandukanye harimo aha hakurikira:

  • Mu gusudira no gusana ibikoresho bya electronics (Urugero: Ifata ikarita ya electronic mu gihe uri kubisana).
Ifoto: “Helping hand magnifier” ifashe ikarita kugira ngo umutekinisiye arebe ikibazo ifite kandi ayikore
  • Ifata ibikoresho mu gukora ibintu by’imirimbo yo kwambara (Jewelry making)
  • Gukora no gusana telephone zigendanwa,….
Ifoto: “Helping hand magnifier” ifashe ikarita ya telephone igiye gukorwa.

Ibintu by’ingenzi bikiranga:

  • Ikirahure gituma ibintu bigaragara ari binini iyo ukirebeyemo – Iki kirahure gituma ushobora kureba ibintu bito cyane, ukabibona ari binini ku buryo kubireba byorohera umutekinisiye.
  • Igice giteye nk’amaboko gifata icyo uri gukora twagereranya n’amaboko.
  • Itara ryifashishwa mu gihe ukeneye kumurika neza ku kintu uri gukora.

Ibyiza byo gukoresha iki gikoresho:

  • Gituma amaboko yawe akora ibindi kuko icyo uri gukora kiba gifashwe n’amaboko y’iki gikoresho.
  • Gifasha umutekinisiye kureba ibintu bifite ingano ntoya mu buryo bugaragara neza ku buryo ushobora gusudira nta kwibeshya.
  • Gifasha umutekinisiye gutuma amaso atananirwa vuba kuko ikintu ari gukora (repair) kiba kigaragara neza kandi hari urumuri ruhagije.

Ibice by’ingenzi bigize iki gikoresho:

Ifoto: Ibice bigize igikoresho cyitwa “helping hand magnifier”

Iki gikoresho kizwi nka “Helping hand magnifier” kigizwe n’ibice bitandukanye kugira ngo bifashe ugikoresha kubona neza ibintu ari gukora, gusudira ibikoresho bya electronics cyangwa ari gukora ibindi bintu nk’imirimbo (Ku bantu babikoresha muri ubwo buryo). Reka tuvuge ku bice by’ingenzi n’akamaro ka buri gice:

1. Ikirahure bareberamo (magnifying glass)

Iki kirahure gituma ibintu bifite ingano nto cyane bigaragara bifite ubunini buhagije. Ibyo bituma ibintu byari bito cyane umuntu abasha kubibona neza mu gihe ari gukora igikoresho cya electronic cyapfuye, ari kugiteranya cyangwa ari kugenzura ikibazo gifite. Ikirahure gifite ubushobozi bwo kwerekana ingano y’ikintu cyikubye kabiri cyangwa kane.

2. Itara ryo mu bwoko LED (LED light)

Iri tara ritanga urumuri ruhagije rutuma ubona neza ibyo uri gukora n’aho uri gukorera. Ku bantu bagira ikibazo cyo gukorera ahantu hari urumuri ruke bikaba bishobora guteza ikibazo cy’amaso, iri tara ryagenewe kubafasha. Iri tara ryaka hakoreshejwe amabuye (Battery)     

3. Uduce twagenewe gufata igikoresho (Alligator clips)

Utu duce uko ari tubiri nitwo dufata ikintu umuntu agiye gukora urugero nk’amakarita yo mu bwoko bwa PCBs, n’utundi dukoresho twa electronic duto. Kubera ko tuba dufashe ku gice twagereranya n’amaboko, ibyo bituma umuntu ashobora kuduhindukiza akatwerekeza aho ashaka hose mu buryo bworoshye.

4. Amaboko ashobora guhindukizwa (Adjustable arms)

Iki gice twakigereranya n’amaboko abiri y’umuntu akaba ariyo afata icyo umuntu ari gukora cyangwa ari kugenzura agamije kugikora. Ayo maboko umuntu ashobora kuyahindukiza kugira ngo afate neza ikiri gukorwa uko ashaka. Amavisi niyo afasha amaboko guhama hamwe nta kunyeganyega iyo umuntu ayafunze neza.

5. Igice cyo hasi cyo guhagararaho (Base or Stand)

Ni igice cyo hasi kiba gifashe ibice byose bisigaye akaba ari cyo iki gikoresho cyose gihagararaho igihe bari kugikoresha.

6. Umwanya wagenewe gushyirwamo soldering iron

Uyu ni umwanya bashyiramo igikoresho bakoresha basudira (fer a souder cyangwa soldering iron). Ibyo bituma icyo igikoresho bakoresha basudira gikomeza kuguma ahantu hamwe kandi bigatuma ntawe cyatwika kuko kiba gishyushye iyo gicometse.

Uko bateranya ibice bitandukanye bya “helping hand magnifier”

Reba video ikurikira kugira ngo umenye uko bateranya iki gikoresho.

One Comment

  1. Aya masomo ni meza Kandi arumvikana bihagije.

    Binteye kujya nkomeza gukurikirana amasomo mutanga.
    Byarushaho kuba byiza umuntu ayakurikiranye mukamuha na certificate.

    HAVUGIMANA Frodouard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *